Abaturage b’akagari ka Kigali bishyiriyeho komite yo kubaka umuhanda uzabafasha kwihutisha iterambere

Abaturage batuye mu Kagari ka Kigali, mu Murenge wa Kigali, bishyiriyeho komite izabafasha kubaka umuhanda mwiza ungana na kirometero kimwe, uva ku muhanda wa kaburimbo munini uherereye ahitwa Norvège ukagera ahitwa Akirwanda, ugana ku Irimbi rya Mwurire.

Iki gikorwa cyatekerejweho kandi gishyigikirwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Rwikangura Jean, mu nama yabaye nyuma y’umuganda rusange.

Gitifu Rwikangura Jean yavuze ko umuganda ari umwanya mwiza ku baturage wo kuganira ku iterambere ryabo, bagatekereza ku bikorwa bifuza kugeraho, ndetse bakagirwa inama ku buryo byashyirwa mu bikorwa.

Yagize ati: “Umuganda si ugukora isuku gusa, ni n’igihe cyo kungurana ibitekerezo ku iterambere, abaturage bagafata ibyemezo bibafasha kwiteza imbere.”

Komite yashyizweho igizwe n’abaturage batandatu bahagarariye abandi baturutse mu midugudu 10 igize Akagari ka Kigali, bakazakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga w’umuhanda.

Iki gikorwa kigaragaza uruhare rw’abaturage mu kwiyubakira ibikorwa remezo, binyuze mu bufatanye n’ubuyobozi, hagamijwe iterambere rirambye ry’aho batuye.

Abaturage biyemeje iki gikorwa mu gihe bamaze kwiyubakira ku kigero cya 45% mu masite aherereye muri aka kagari, bigaragaza ko bafite ubushake bwo guteza imbere aho batuye.Intego nyamukuru ni uko uyu muhanda wakuzura vuba, ugafasha koroshya ingendo z’abaturage, no gutuma abashaka kuhatura cyangwa kuhashora imari barushaho kuhagana.

Jean Elysee Byiringiro / Indatwa.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *