Mu rwego rwo gukomeza kwimakaza umutekano n’iterambere rirambye mu baturage, abaturage bo mu Kagari ka Kigali, Umurenge wa Kigali, bahuguwe ku ruhare rwabo mu kubungabunga umutekano no kwirinda ibiyobyabwenge, by’umwihariko inzoga z’inkorano zibangamira ubuzima n’umutekano rusange.
Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ishami rya Kigali, Muhire, mu kiganiro yagiranye n’abaturage nyuma y’umuganda rusange. Yagaragaje ko inzoga z’inkorano ari ikibazo gikomeye, asobanura ingaruka mbi zazo zirimo guteza umutekano muke, uburwayi ndetse n’ubukene mu miryango.
Mu butumwa bwe, Muhire yagize ati: “Uko kwambara ibirenge byacitse, ni nako no kunywa inzoga z’inkorano bizacika.” Yakomeje asaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe ku bikorwa byose bishobora guhungabanya umutekano, abizeza ubufatanye busesuye hagati yabo n’inzego z’umutekano.
Ati: “Ndabasaba ko mwaduha amakuru kandi muyaduhere igihe, twebwe turiyizeye kandi tubijeje ko tuzafatanya.”
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigali, Ngirumwami Jean Baptiste, yibukije abaturage gahunda iri imbere yo kwemeza amakuru bwite ajyanye n’indangamuntu y’ikoranabuhanga (ID nshya). Yatangaje ko iki gikorwa kizatangira ku wa 3 Werurwe 2026, kikazabera kuri site zateguwe mu Kagari hose.
Yashimangiye ko abaturage bagomba kwitabira iyi gahunda ari benshi, kuko igamije kunoza imitangire ya serivisi no kubafasha kubona indangamuntu zijyanye n’igihe.
Ngirumwami yanagarutse ku kibazo cy’imihanda abaturage bagaragaza, abizeza ko ubuyobozi buzafatanya na bo mu gushaka ibisubizo birambye, harimo kuva ku mihanda y’igitaka (laterite) bakagera ku mihanda ya kaburimbo.
Ati: “Ibibazo by’imihanda mufite tuzabikoraho, dufatanyije twese, tugere ku mihanda ya kaburimbo ijyanye n’iterambere mwifuza.”
Na ho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Rwikangura Jean, yibukije abaturage akamaro k’umuganda rusange, awusobanura nk’umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo ku iterambere, gutegura ibikorwa by’ingirakamaro no gufatanya mu kubishyira mu bikorwa.
Yagize ati: “Umuganda ni igihe cyo kugira ngo abaturage baganire ku iterambere ryabo, barebe ibyo bifuza kugeraho, banahabwe inama zibafasha kubishyira mu bikorwa.”
Abaturage bitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko ibiganiro bahawe ari ingirakamaro, cyane cyane mu kubafasha kumva neza uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano no guteza imbere aho batuye.
Iyi gahunda igaragaza ubufatanye bukomeje hagati y’abaturage n’inzego z’ubuyobozi, bugamije kubaka umuryango utekanye kandi utera imbere.
Jean Elysee Byiringiro/Indatwa.rw
