Kanyinya: Abanyerondo 98 bahawe ibikoresho byo kunoza umutekano w’abaturage

KIGALI — Abanyerondo 98 bakora irondo ry’umwuga mu Murenge wa Kanyinya, Akarere ka Nyarugenge, bahawe ibikoresho by’akazi bigamije kubafasha kunoza inshingano zabo zo gucunga umutekano no gukumira ibyaha.

Ibi bikoresho byatanzwe mu muhango wo gusoza amahugurwa y’irondo ry’umwuga, aho abanyerondo bahawe imyenda y’akazi, amatoroshi, inkweto, imyenda ibarinda imvura n’ibindi bikoresho bizabafasha gukora neza inshingano zabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanyinya, mu ijambo rye, yakiriye abitabiriye uyu muhango ndetse ashimira abanyerondo bitabiriye amahugurwa n’abahagarariye Ingabo na Polisi y’u Rwanda bagize uruhare mu kuyatanga.

Yashimiye kandi abafatanyabikorwa b’Umurenge wa Kanyinya, barimo kompanyi ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro Trinity ndetse n’uruganda rwa Skol, ku nkunga bagize mu guteza imbere ibikorwa by’umutekano muri uyu murenge.

Uhagarariye Trinity, Nyakabingo, yavuze ko bishimira uruhare abanyerondo bagira mu kubungabunga umutekano w’abaturage n’impinduka bagaragaza mu kazi kabo.

Yagize ati: “Twabonye uruhare rw’abakora irondo ry’umwuga mu kubungabunga umutekano, ni yo mpamvu twiyemeje kubashyigikira tubaha ibikoresho bibafasha gukora neza, birimo n’imyenda ibarinda imvura.”

Umuyobozi uhagarariye Skol na we yashimiye ubuyobozi bw’Umurenge wa Kanyinya ku bufatanye bagirana, avuga ko Skol izakomeza kuba hafi y’Umurenge igihe cyose izaba ikenewe mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza n’umutekano by’abaturage.

Skol yatanze ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda, bigamije gushyigikira ibikorwa by’irondo ry’umwuga.

Uyu muhango witabiriwe n’abakuru b’imidugudu yose igize Umurenge wa Kanyinya, abayobozi batandukanye bakorera muri uyu murenge, abahagarariye Ingabo na Polisi ndetse n’abafatanyabikorwa b’umurenge.

Abanyerondo bahawe ibi bikoresho basabwe kubikoresha neza no gukomeza kuzuza inshingano zabo mu kurinda umutekano w’abaturage no gukumira ibyaha.

Jean Elysee Byiringiro / Indatwa.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *