
Mu gihe hakomeje kuvugwa amagambo yavugiwe ku mbuga nkoranyambaga, Kamayirese Jean d’Amour , umuyobozi w’abakora mu ruhererekane rw’abakora ibikomoka ku mpu Rwanda (RLA) yagaragaje ko atishimiye na gato imvugo za BADRAMA, ashimangira ko zibangamira ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse zikibasira Umukuru w’Igihugu n’umuryango wa FPR-INKOTANYI.

Mu butumwa bwe bwatangajwe mu mashusho yakwirakwijwe cyane kuri DMK,Tv, Kamayirese yavuze ko amagambo ya BADRAMA yuzuyemo ubuhezanguni ndetse anagaragaza kubahuka abayobozi b’Igihugu.

Yagize ati:
“Wowe BADRAMA ujye ukina n’umuryango wawe cyangwa abandi bagenzi bawe musangira itabi ry’urumogi, ariko Umukuru w’Igihugu n’umuryango wacu ntibanyeganyezwa. Ibyo wavuze wigaye kuko ndakuzi cyane. Twarabanye. Ibyo urimo kwiratana byose ubikesha imiyoborere myiza dukesha Nyakubahwa wacu twese Abanyarwanda dukunda, Paul Kagame.”

Yakomeje agaragaza ko atazihanganira indi mvugo y’amacakubiri, anasaba BADRAMA kwisubiraho agasaba imbabazi Abanyarwanda.

Ati’:“Iryo tabi wanyweye ndizera ko riri buze kugushiramo, ugarure ubwenge wicuze usabe imbabazi Abanyarwanda kuko wakoze amahano. Wongeye kuzana izi mvugo nzagusanga aho uba muri Amerika duhwane. Ubyitegure.”

Ubutumwa bwa Minisitiri w’Urubyiruko
Ku ruhande rwa Leta, Utumatwishima Abdallah, Minisitiri w’Urubyiruko, na we yagaragaje ko imvugo nk’izo idakwiye, asaba urubyiruko gukoresha neza imbuga nkoranyambaga.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, yagize ati:

“#Rubyiruko, Mugire umunsi mwiza.
Iriya Live (TikTok) nanjye nayibonye.
Ibinyoma no kubahuka abayobozi bacu sibyo bikora politike, si nayo nzira ikwiye yo kubona ibyangombwa muri West.
Iyo ubikoze abaturage turakwamagana na Leta ikazakuduhera isomo.
Twikomereze imihigo.”
Minisitiri yashimangiye ko urubyiruko rukwiye kwirinda gukwirakwiza amakuru atari yo cyangwa imvugo zibasira abayobozi, ahubwo rugakomeza kwiyubaka no gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.
Ubutumwa Bushingiye ku Bumwe n’Ubumwe bw’Abanyarwanda
Ibi bibaye mu gihe u Rwanda rukomeje gushimangira politiki y’ubumwe n’ubwiyunge, aho abayobozi batandukanye bahamagarira Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, kwirinda amagambo ashobora guteza amacakubiri.
Abakurikirana iby’iki kibazo bavuga ko imbuga nkoranyambaga zikwiye gukoreshwa mu buryo bwubaka, aho kuba urubuga rwo gutambutsa ibitekerezo bishobora guteza umwuka mubi.
