Umucuruzi uzwi cyane mu bucuruzi bw’imyaka mu Rwanda, Ndikumana Xaveri, afungiwe mu Igororero rya Rwamagana, akurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye ifite agaciro ka 30.000.000 Frw. Icyakora, we avuga ko afunzwe mu byo yise akagambane n’akarengane, kuko ngo igihe yatangaga iyo sheki yari azi neza ko kuri konti ye hari amadorari 600.000 ($), angana na 873.800.800 Frw, amafaranga asaga miliyari imwe.
Nk’uko Ndikumana Xaveri abivuga, konti ye ya Ndixa Supply Company Ltd yariho amafaranga menshi y’amadorari. Gusa, hagati y’ukwezi kwa Werurwe (3) n’ukwa Gicurasi (5) mu mwaka wa 2024, yaje gutungurwa no gusanga amadorari 600.000 yaravuye kuri konti ye mu bihe bitandukanye, ajyanwa kuri konti ya Rwanda Special Material, sosiyete ya Munyaneza Robert alias Rudomoro.
Uyu Munyaneza Robert azwi nk’umucuruzi ufite uruganda rutunganya amabati mu Gatsata ho mu karere ka Gasabo, ndetse akaba afite n’inzu y’ubucuruzi (umuturirwa) i Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge.

Ndikumana avuga ko historique bancaire yahawe na Bank Populaire du Rwanda igaragaza ko ayo mafaranga yakuwe kuri konti ye inshuro esheshatu (6), anyuzwa mu buryo bwa transfer, ajyanwa kuri konti ya Rwanda Special Material. Avuga ko nta bucuruzi na bumwe kampani ye yigeze igirana n’iyi sosiyete, nta masezerano bagiranye, ndetse ko batari banaziranye.
Ahera kuri ibi, Ndikumana Xaveri ashimangira ko ayo mafaranga yakuwe kuri konti ye mu nzira zinyuranyije n’amategeko, kuko nta mpamvu n’imwe yari gutuma habaho transfert y’amafaranga menshi gutyo mu gihe nta bucuruzi bwari buhari.

Munyaneza Robert alias Rudomoro, asanzwe afite uruganda rutunganya amabati rwa Rwanda Special Material
Kugira ngo hakorwe inkuru irimo impande zose, ku wa 13 Ukwakira 2025, ikinyamakuru Indatwa cyegereye Munyaneza Robert alias Rudomoro, nyiri Rwanda Special Material, gisaba ibisobanuro ku bivugwa. Ku wa 28 Ukwakira 2025 no ku wa 14 Ugushyingo 2025, hongeye kugeragezwa kumubaza, ariko ntiyagira icyo asubiza.
Muri ibyo bibazo yabajijwe harimo:
- Ese koko, mufatanyije n’abakozi ba Bank Populaire, mwakwihesha amafaranga atari ayanyu, ni ukuvuga amadorari 600.000$ yavuye kuri konti ya Ndixa Supply Company Ltd akajya kuri Rwanda Special Material?
- Ese amafaranga bivugwa ko mwakiriye ku matariki ya 03/04, 03/05, 16/04, 19/04, 14/05 na 16/05/2024, mwaba mubyemera cyangwa hari ibisobanuro mubifiteho?
- Ese kuki ayo mafaranga ageze kuri konti yanyu mutigeze menyesha bank ko yakiriye amafaranga atari ayayo?
- Niba ibi bivugwa atari ukuri, ni iki mwagaragaza kugira ngo ukuri kumenyekane?
Igisubizo cya Bank Populaire
Ku wa 29 Ukwakira 2025, Bank Populaire y’u Rwanda yasubije ikinyamakuru Indatwa igira iti:
“Muraho neza Byiringiro, murakoze ku butumwa mutwoherereje. Nk’ikigo cy’imari, dufite inshingano zo kurinda no gusigasira umutekano w’amakuru y’abakiriya bacu. Kubw’iyo mpamvu, ntitwemerewe gutanga amakuru ajyanye na konti cyangwa ibikorwa by’umukiriya. Twizera ko nyir’ikonti afite amakuru yose ajyanye n’ibikorwa byayo, akaba ari we wabasha kubaha ibisobanuro byuzuye.”
Icyaha cya Sheki Itazigamiye mu Mategeko
Mu mategeko y’u Rwanda, sheki isobanurwa nk’inyandiko itanzwe n’uwashyizeho umukono, isaba ikigo cy’imari kwishyura uwanditseho cyangwa uyitwaje amafaranga agaragara kuri iyo nyandiko.
Ingingo ya 126 y’Itegeko Nº 060/2021 ryo ku wa 14/10/2021, rigenga inyandiko zishobora gucuruzwa, iteganya icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye. Ugaragayeho iki cyaha, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa:
Igifungo kitari munsi y’imyaka 2 ariko kitarenze imyaka 5,N’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro 5 kugeza ku 10 z’agaciro ka sheki yatanzwe.
Iyo icyaha gikorwa n’ikigo gifite ubuzima gatozi, nacyo gicibwa ihazabu iteganyijwe n’itegeko.
Jean Elysee Byiringiro / Indatwa.org
