U Rwanda rwitabiriye imikino yo gusiganwa ku magare muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu

Abasiganwa ku magare bo mu ikipe ya Team Rwanda bagiye guhagararira Igihugu mu irushanwa mpuzamahanga ry’imikino y’amagare ryo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Sharjah Tour 2026.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 20 Mutarama, abakinnyi ba Team Rwanda bahagurutse i Kigali berekeze mu Mujyi wa Sharjah.

Mbere yuko bagenda, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare mu Rwanda (FERWACY), Ndayishimiye Samson yashyikirije ibendera ry’igihugu aba bakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda.

Abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda ni batandatu, aribo Manizabayo Eric, Ufitimana Shadrack, Mugisha Moïse, Nsengiyumva Shemu, Niyonkuru Samuel na Nkundabera Eric.

Bajyanye kandi na Félix Sempoma nk’Umutoza Mukuru, umuganga uvura ikipe, Obed Ruvogera, mu gihe Karasira Théoneste ari umukanishi.

Iri rushanwa riri mu akomeye ku mugabane wa Aziya, kuko riri mu cyiciro cya 2.2 ku ngengabihe ya UCI. Rizaba kuva ku wa 23 kugeza ku wa 27 Mutarama 2026.

Rizaba rigizwe na etape eshanu, zirimo izo gusiganwa n’igihe (individual time trial) ndetse n’izo gusiganwa mu gikundi. Iri siganwa rizaba rifite intera y’ibilom

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *