Ingabire Victoire akomeje gushaka kugaruka muri politiki akoresheje urubyiruko – Leta y’u Rwanda iraburira
Nubwo yahamijwe ibyaha bikomeye n’inkiko z’u Rwanda, Victoire Ingabire Umuhoza aracyakomeje politiki yo guhangana n’ubuyobozi. Nyuma yo gushinga ishyaka DALFA-Umurinzi mu 2019 ritaruzuza ibisabwa ngo ryemererwe gukorera mu Rwanda, amakuru agaragaza ko yahinduye amayeri, yibanda cyane ku gukoresha urubyiruko n’imbuga nkoranyambaga mu gukwirakwiza ubutumwa bwe.

Umuhezanguni Munezero Wivine uri mubari gushakira Ingabire Vitoire abarwanashyaka
Isingizwe Munezero Wivine, wo mu Kigarama (Kicukiro), avugwa nk’umukorerabushake wa Ingabire Victoire, ushishikariza urubyiruko gushyigikira ibitekerezo bye no gushaka abarwanashyaka ba Dalfa-Umurinzi itaremerwa
Umuhezanguni Munezero Wivine utagatifuza Ingabire, yamutagatifuje avuga ko ubutegetsi bw’u Rwanda burakazwa n’ibitekerezo bya Victoire Ingabire kuko avuga ibitagenda neza mu Rwanda.
Gutana kwa Wivine Isingizwe Munezero n’izindi nyangabirama zirirwa zibunza umunwa, zikwiye kuzirikana ko Isi yose izi neza aho ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Kagame bwakuye u Rwanda ndetse n’aho burugejeje, ubukungu bwari munsi ya zeru ubu ni bandebereho mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, kandi si mu bukungu gusa.

Ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka , abatuye mu mujyi wa Kigali bamaze kumenya Isingizwe Munezero Wivine
Kugoreka ukuri ndetse no gukwirakwiza ibinyoma kw’ikigarasha Munezero Isingizwe n’abandi, nta munyarwanda biteze kuyobya, aribeshya cyane kuko ubuyobozi bw’u Rwanda bwubatse ku buryo butajegajega, bityo rero ibyo barimo ni uguta inyuma ya Huye
Abasesenguzi ba politiki bagaragaza ko Ingabire Victoire yerekeje imbaraga ze ku rubyiruko kubera ko ari rwo rufite umubare munini ku mbuga nkoranyambaga,kandi rukunze kutagira amakuru ahagije ku mateka ya politiki y’u Rwanda. Ibibikaba bifatwa nk’uburyo bwo gushaka kwiyubakamo isura nshya, atari we wigezeguhamwa n’ibyaha bikomeye, ahubwo nk’uwiyitirira ko ahagarariye “impinduka”.
Iyi politiki yo gukoresha urubyiruko ikomeje kunengwa n’abayobozi batandukanyebavuga ko ari ugushora urubyiruko mu mikino ya politiki irushora mu makimbirane, aho kurushishikariza kugira uruhare mu iterambere n’imiyoborere ishingiye ku mategeko.
Leta irasaba urubyiruko kwirinda abantu bashaka kurukoresha muri politiki, irwibutsa ko u Rwanda rufite inzira zemewe zo gutanga ibitekerezo no kwitabira imiyoborere. Perezida Paul Kagame yakomeje gushimangira ko urubyiruko rugomba kwitabira politiki yubaka igihugu, anaburira abakiri bato kwirinda abayobya babashukisha amagambo meza bafite imigambi yo gusenya.
Mu gihe hari abagerageza gukoresha urubyiruko binyuze muri politiki yubakiye ku marangamutima n’amateka agorekwa, Leta igaragaza ko politiki nyayo igomba gushingira ku mategeko, ku kuri no ku nyungu z’igihugu. Ubutumwa ku rubyiruko burasobanutse: politiki ni inshingano zo kubaka igihugu, si ugukoreshwa n’abandi.
Ubwanditsi / Indatwa.rw
