Abaturage b’Umurenge wa Kigali basabwe kwigira, kwitabira gahunda za Leta no gufatanya mu iterambere nyuma y’umuganda rusange

Nyuma y’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Mata 2026, abaturage batuye Umurenge wa Kigali bateraniye ku kagari ka Kigali baganira ku mibereho myiza no kunoza serivisi bahabwa, basaba ko hajyaho inyubako nziza ibafasha kubona serivisi ziboroheye.


Muri iyi nama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye bifatanyije n’abaturage mu muganda, hatanzwe ubutumwa bwibanze bushishikariza buri wese kugira uruhare mu iterambere rye.

Umukozi mu karere ka Nyarugenge watanze ikiganiro, Better Murebwayire, yasabye abaturage “gukura amaboko mu mufuka”, bagakora cyane kandi bakizigamira.

Yongeyeho ko abafite imodoka bakwiye gushyigikira gahunda yo gukoresha imodoka rusange, bakajya batega za bus mu rwego rwo kugabanya umuvundo no kurengera ibidukikije.


Yanashimangiye ko kwita ku burezi bw’abana ari inshingano ya buri mubyeyi, asaba ko abana bose bajya ku ishuri kandi bagitabira gahunda za Leta zirimo Ejo Heza.


Yagize ati: “Ubumwe bwacu ni zo mbaraga zacu.”
Ku ruhande rw’umutekano, umuyobozi wa polisi mu Murenge wa Kigali, Murenzi Pascal, yasabye abaturage kujya batanga amakuru ku gihe, agaragaza ko bifasha gukumira no gukemura ibibazo hakiri kare.

Yanabahaye nimero ye kugira ngo bakomeze gufatanya mu kwicungira umutekano.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Rwikangura Jean, yavuze ko umuganda ari umwanya mwiza wo kuganira ku iterambere ry’abaturage, gusuzuma ibikorwa bakeneye no gutekereza ku buryo byagerwaho.


Mu mirimo yakozwe muri uwo muganda harimo gusana inyubako y’akagari ka Kigali, gutunganya imihanda y’imigenderano, gusibura imiyoboro y’amazi n’amafurero, gukorera amasuku ababyeyi b’intwaza za Jenoside, kubaka ibiraro bihuza imidugudu ndetse no gutera pasiparumu ku mihanda.
Inama yasojwe mu byishimo, abaturage basabana banacinya akadiho, bigaragaza ubufatanye n’umurava bafite mu guteza imbere aho batuye.

Jean Elysee Byiringiro / Indatwa.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *