CAN 2027 izabera muri Kenya, Tanzania na Uganda ishobora gusubikwa

Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Kenya, Uganda na Tanzania gishobora gusubikwa kikigizwa inyuma kuko imyiteguro kuri ibi bihugu iri kugenda biguru ntege.

Ku wa Gatanu, tariki ya 13 Gashyantare 2026, mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania, hateganyijwe inama ya Komite Nyobozi y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF).

Mu bigomba kuganirwaho harimo n’aho imyiteguro igeze ku Gikombe cya Afurika kizaba umwaka utaha, gusa ikinyamakuru The Guardian cyatangaje ko umwe mu bagize iyi komite yagitangarije ibizatuma iri rushanwa rishobora gusubikwa.

Yagize ati “Hari ibibazo byinshi birebana n’ibikorwaremezo yaba kuri Tanzania, Kenya na Uganda, ku bushobozi bwabyo mu kwakira amakipe 24 akagabanywa mu mijyi 10.”

Bivugwa kandi ko Tanzania na Uganda byamaze kwishyura miliyoni 30$ zo kwakira iri rushanwa, ariko Kenya ikaba itarayatanga ngo ihabwe uburenganzira bwuzuye.

Iki Gikombe cya Afurika kiramutse gisubitswe cyashyirwa mu 2028, dore ko kuva icyo gihe iri rushanwa rizajya rikinwa mu gihe cy’imyaka ine aho kuba buri myaka ibiri.

Inama ihuza Komite Nyobozi ya CAF yitezwemo kwemeza ko Maroc yikuye mu kwakira Igikombe cya Afurika cy’Abagore cya 2026 kizaba mu kwezi gutaha, nyuma yo gusimbuzwa Afurika y’Epfo.

Igikombe cya Afurika cya 2027 giteganyijwe gutangira kuva tariki ya 19 Kamen kugeza ku ya 18 Nyakanga 2027.

Kizabera ku bibuga 10 ari byo Benjamin Mkapa Stadium, Samia Suluhu Hassan Stadium, Dodoma Stadium na Amaan Stadium zo muri Tanzania, hakaba Talanta Sports Stadium, Moi International Sports Centre, Nyayo National Stadium, Bukhungu Stadium na Kipchoge Keino Stadium zo muri Kenya.

Muri Uganda rizabera kuri Hoima City Stadium, Akii Bua Stadium na Mandela National Stadium.

Igikombe cya Afurika cya 2027 gishobora gusubikwa

Nubwo ibibuga bimwe byamaze kuboneka, ibikorwaremezo biracyari ikibazo ku Gikombe cya Afurika cya 2027

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *