Abaturage batuye Akagari ka Kigali mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, bagaragaje ibyishimo n’ishimwe ku biganiro byabagejejeho ubumenyi ku ikoreshwa ry’indangamuntu nkoranabuhanga, banashima uruhare rwa buri wese witanze mu gusana umuhanda wari warangiritse, ukaba usigaye worohereza ingendo n’itwarwa ry’abantu n’ibintu.

Uyu muhanda wasanwe nyuma y’umuganda wahuje abaturage baturutse mu midugudu igize Akagari ka Kigali, ari yo Kibisogi, Akirwanda, Murama, Ruhango na Gisenga. Abaturage bagaragaje ko gusana uyu muhanda byagabanyije ingorane bari bahura na zo mu ngendo za buri munsi, cyane cyane ku modoka zitwara abagenzi n’ibicuruzwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigali, Fidele Hakizimana, yashimiye by’umwihariko abaturage bo mu Mudugudu wa Murama bagize uruhare rugaragara mu gutanga inkunga y’amafaranga yafashije mu kwisanira uyu muhanda.

Yashimiye kandi abaturage bose b’akagari ku bufatanye n’imikoranire myiza bagaragarije ubuyobozi mu gihe cy’umwaka bari bamaranye, abifuriza gukomeza uwo muco mwiza n’ubuyobozi bushya, mu gihe we yimuriwe gukorera mu Kagari ka Mwendo.
Muri ibi biganiro, abaturage banibukijwe kwirinda ibiza bikomoka ku mvura, cyane cyane gufata ingamba zo kurinda imirima, inzu n’ibikorwaremezo, birinda gutura mu manegeka no gufata neza imifuka y’amazi. Banibukijwe kandi ko tariki ya 1 Gashyantare ari Umunsi w’Intwari, basabwa kuwizihiza bazirikana ubutwari n’indangagaciro byaranze Intwari z’u Rwanda
Abashinzwe amatora mu Murenge wa Kigali basobanuriye abaturage ko Umujyi wa Kigali uri mu bice bigezweho mu gutanga ibisabwa kugira ngo abaturage babone indangamuntu nkoranabuhanga, babashishikariza kwitegura neza no gukurikiza amabwiriza atangwa.
Hanatanzwe ikiganiro cyibanze kuri gahunda yo gutanga ibikumwe ku bana n’ibiganza ku bakuze, cyatanzwe na Nkotanyi, wagize umwanya wo gusobanurira abaturage iby’iyi gahunda n’akamaro kayo, abenshi bagatungurwa n’amakuru bahawe, bayakira neza banagaragaza ko byabongereye ubumenyi.
Ku ruhande rw’uburere mboneragihugu, Nkusi Jean de Dieu, ushinzwe uburere mboneragihugu mu Murenge wa Kigali, yibukije abaturage ko indangamuntu nkoranabuhanga yaje gukemura ibibazo byinshi, birimo gutakaza indangamuntu zisanzwe, gutinda kubona serivisi no kongera umutekano w’amakuru y’umuturage.
Abaturage b’Akagari ka Kigali basabye ko ibi biganiro byakomeza gutangwa kenshi, kuko bibafasha gusobanukirwa neza gahunda za Leta, kunoza imibereho myiza yabo no gukomeza kwiyubakira iterambere rirambye binyuze mu bufatanye.
Jean Elysee Byiringiro/ Indatwa.rw
