Icyiciro cya mbere cy’imirimo yo gusana umuhanda wangijwe n’amakamyo manini cyatangiye mu mudugudu wa Murama, uri mu kagari ka Kigali, umurenge wa Kigali, akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali. Ni umuhanda wari umaze igihe utakiri nyabagendwa, bigatuma ingendo z’abaturage zigorana.

Uyu muhanda uherereye hafi y’ishyamba rya Mont Kigali, ukaba uhuza imidugudu itanu igize akagari ka Kigali. Unahuza n’umuhanda uva mu murenge wa Kimisagara ahazwi nko ku “National”, bityo ukaba ari ingenzi mu ngendo n’ikorwa ry’ubuhahirane bw’abaturage.

Imirimo yo kuwusana yakozwe ku bufatanye bw’abaturage bo mu mudugudu wa Murama ubwabo, bishatsemo ubushobozi, bakusanya amafaranga, bakodesha amamashini yo kuwusukisha laterite, mu rwego rwo kuwusubiza mu buryo bwo gukoreshwa byibura by’agateganyo.

Perezida w’Inama Njyanama y’Umudugudu wa Murama, Rugamba Alsene, yavuze ko intego yabo ari ukuvugurura imihanda yose yakaswe mu mudugudu wabo, ikubakwa mu buryo burambye irimo n’inzira z’amazi, hagamijwe kubungabunga ubutaka n’ibidukikije.

Ku ruhande rw’abaturage, Makombe Ibrahim utuye muri Murama, yavuze ko abaturage baho basobanutse kandi bashoboye, ashimangira ko icyifuzo cyabo ari uko Leta yabatera ingabo mu bitugu, umuhanda ukazashyirwamo kaburimbo. Yagize ati: “Twifuza ko na Leta yadufasha, tugashyiramo kaburimbo kugira ngo umuhanda urambe kandi uduhe umutekano usesuye.”
Niyonsenga Jean Pierre na we yagize ati: “Twifuza ko gahunda ya ‘Tujyanemo’ mu Mujyi wa Kigali yagaruka mu gihe cy’umwaka wose. Ibyo umujyi wadusaba twabikora, natwe tukabona umuhanda mwiza wa kaburimbo.”
Aba baturage bagaragaje ko kwikorera imirimo yo gusana umuhanda byabavunnye, bityo basaba ko abafite ibikorwa byangiza uyu muhanda, cyane cyane amakamyo manini awunyuramo atabigenewe, bajya bahanwa by’intangarugero kugira ngo ibyubatswe bidahora bisenyuka.
Jean Elysee Byiringiro
Indatwa.rw
