Perezida Paul Kagame yasabye Abanyarwanda kwirinda urwitwazo rw’amateka arimo ay’ubucakara n’ubukoloni, bagakomeza urugendo rwo kwiteza imbere badakangwa n’abanyamahanga bagerageza kubagumisha mu bukene.
Mu ijambo risoza inama y’igihugu y’Umushyikirano kuri uyu wa 6 Gashyantare 2026, Perezida Kagame yagaragaje ko Abanyarwanda n’abandi Banyafurika bahuje indwara yo kudakora ibyo bagomba gukora kandi bafite uburyo bwo kubikora.
Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko Abanyafurika batinya ababateye ibibazo kuva kera, n’ubu bakibakurikirana, bagerageza gusubiza inyuma abubura umutwe, bakabashyira ahantu hatabakijije cyangwa se ngo habice.
Yagize ati “Bahora bakugenzura, bagushyira mu byo bita umwanya ukwiye kubamo, ahantu hatishe, hadakikije, rimwe na rimwe bakugirira imbabazi, bakakugirira impuhwe, bakakuzamuraho gato, ntupfe, ntukire, ugahora uri mu bitaro, ukavamo, ugasindagira, bakakureka ugasindagiraho, wajya kwegura umutwe, bakagusubiza mu bitaro.”
Perezida Kagame yagaragaje ko Abanyafurika badakwiye kwakira ko bakwiye kubaho muri ubu buzima, ahubwo ko bagomba gushyiraho uburyo bw’imikorere kugira ngo bagere ku cyo bashaka, kabone n’iyo ibikorwa byo kubasubiza inyuma byaba bikomeje.
Ati “Ariko uzi ko bitazahinduka cyangwa bidahinduka, ubyemerera iki? Washyizeho uburyo bwawe ukoreraho, ukagera ku cyo ushaka. Ikitubuza ni iki? Amateka yabaye, tujya mu gihe cy’ubucuruzi bw’abacakara, tukavamo tukajya mu bihe by’ubukoloni, ntitwakomeza kugaragaza ibyo nk’ibibazo byacu.”
Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko kuba Abanyarwanda biha intego yo gukemura ibibazo, ariko bigakomeza bikagaruka no mu bihe bikurikiyeho, bigaragaza ingaruka z’ibikorwa by’abatifuza ko batera imbere, ati “Baraturindagije nyine, natwe turemera turarindagira. Turi indindagizi kandi twifitemo ubushobozi da!”
Yavuze ko mu gihe umuntu afite ubushobozi, akaba azi inkomoko z’ibibazo afite, azi n’aho yakura ibisubizo, atakabaye atinya abashaka kumurindagiza, kuko bitumvikana ko umuntu yagusanga iwawe, akakubuza kugera ku cyo ushaka kandi ufite uburenganzira bwo kukigeraho.
Ati “Twifitemo ubushobozi, ibintu byose turabyumva, ibibazo inkomoko zabyo turazizi ndetse n’ibisubizo ariko hagati aho tukarindagira, tukirindagiza, ejo bakubaza, ikibazo kikaba amateka, abantu baza bakakugirira nabi. Wemerera iki se? Umuntu aragusanga mu rugo rwawe, mu burenganzira bwawe, akakurindagiza ukemera, uwakurindagije wibwira ko ari we kibazo? Ikibazo ni wowe wemera kurindagira.”
Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda badasabwa gukemura ibibazo by’Isi yose kuko nta bushobozi babifitiye, ariko ko bafite ubwo gukemura ibyabo, bityo ko bakwiye kubikemura, bagafata ingamba zo kuzibukira amacumu baterwa n’abashaka kubasubiza inyuma.
Yagize ati “Hari ibibazo byinshi ku Isi, ibyo ntabwo tubifitiye ubushobozi bwo kubikemura ariko dufite ubushobozi bwo gukemura ibyacu. Turabufite rwose. Impamvu tutabikemura, noneho tugasigara twizibikura ayo macumu badutera bagira ngo baducubye cyangwa natwe tukayabatera mbese! Kuko ni cyo gisigaye.”
Inama y’igihugu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 20. Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko mu myanzuro yafatiwe mu yaherukaga mu 2019, 80% ni yo yashyizwe mu bikorwa.

Perezida Kagame yagaragaje ko Abanyafurika barwaye indwara yo kudakora ibyo bakwiye gukora

Yasobanuye ko Abanyafurika bazi ibibazo bafite, bazi n’aho bakura ibisubizo ariko ko ntacyo bakora

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda gukora ibyo bagomba gukora, bakazibukira amacumu y’abashaka kubasubiza inyuma

Perezida Kagame yapfundikiye inama y’igihugu y’Umushyikirano ya 20
