Mu gihe Umujyi wa Kigali ukomeje kwaguka, Site y’Imiturire ya Rwakivumu II – Taba, iherereye mu Murenge wa Kanyinya, Akarere ka Nyarugenge, igaragara nk’ahantu heza ho gutura no gushora imari y’igihe kirekire.




Iyi site inyurwamo n’umuhanda wa kaburimbo uhuza Kigali na Shyorongi, bigatuma kuyigeraho byoroha kandi abayituye bagakomeza kugira ituze n’umutekano. Igenamigambi ryayo ryubahiriza amategeko agenga imiturire, kandi ibikorwa remezo byateguwe mu buryo bugezweho.

Mukamana Chantal, umwe mu baturage bahatuye, avuga ko abasha gukora imirimo ye ya buri munsi mu mujyi atabangamiwe n’urugendo kuko begerejwe Bus nziza kandi nshya, avuga ko kuva nyabugogo agera muri Site atanga 400 Frw.

Ati: “Kuba dutuye hafi y’umujyi ariko ahantu hatuje bituma tugira imibereho myiza. Umuhanda wa kaburimbo unyura hafi wadufashije cyane mu ngendo za buri munsi.”
Umuyobozi wa Site y’Imiturire ya Rwakivumu II – Taba, Niyonzima Alphonse, avuga ko intego yabo ari ugushyiraho imiturire itanga icyizere ku baturage, yubahiriza igenamigambi n’amategeko agenga imiturire.
Abamaze kugura ibibanza bahamya ko kubona ibyangombwa bitatinda, kuko uwaguze yishyura 340,000 Frw y’ibikorwa remezo hanyuma mu gihe kitarenze ibyumweru bine agahabwa ibyangombwa byose.

Rwakivumu II – Taba ni amahitamo meza ku bashaka gutura ahizewe cyangwa gushora imari ifite icyizere cy’inyungu mu bihe biri imbere.
Ntucikwe n’aya mahirwe—gura ikibanza uyu munsi, wiyubakire ejo hazaza heza.

Jean Elysee Byiringiro / Indatwa.rw
